Jya ku birimo by'ingenzi Jya kuri menu nyamukuru Jya ahashakirwa
Umusoro ku mutungo utimukanwa
Accessibility
High Contrast
Dark Mode
Reset
Kinyarwanda
, change language
English(https://www.rra.gov.rw/en/domestic-tax-services/local-government-taxes/default-title)
Injira muri MyRRA(https://myrra.rra.gov.rw/)
Menu
Umusoro ku mutungo utimukanwa
Uyu ni umusoro ucibwa ku mutungo nk’ibibanza n’ibindi biwongerera agaciro nk’inyubako n’indi mitungo itimukanwa iri ahantu idashobora kuvanwa mu buryo mbumbe ngo yimurirwe ahandi kandi iyo mitungo iri ahantu hazwi mu mbago z’inzego z’imitegekere y’igihugu yegerejwe abaturage.
Abasora barebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa , collapsed
Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa kandi ugatangwa na nyir’umutungo, nyir’uburagizwe cyangwa undi muntu ufatwa nka nyir’umutungo.
Nyir’umutungo uba mu mahanga ashobora kugira umuhagarariye mu Rwanda. Uwo umuhagarariye agomba kuzuza inshingano yo gutanga umusoro iri tegeko risaba nyir’umutungo. Kudahagararirwa neza bifatwa nk’aho bikozwe na nyir’ubwite.
Inshingano yo gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa ntirangirana cyangwa ngo ikererezwe n’uko nyirʼumutungo yabuze atagennye umuhagararira cyangwa undi muntu ucunga uwo mutungo utimukanwa mu izina rye.
Umutungo utimukanwa Uhuriweho , collapsed
Iyo umutungo utimukanwa uhuriweho na ba nyirawo barenze umwe, abo bawuhuriyeho bagena kandi bagaha uburenganzira umwe muri bo kugira ngo abahagararire bose nk’itsinda ry’abasora
Iyo abahuriye ku mutungo utimukanwa batagennye umwe muri bo ubahagararira bose nk’itsinda ry’abasora, inshingano zo kwishyura umusoro zirebana n’uwo mutungo utimukanwa zirangizwa hagendewe ku mategeko agenga umutungo uhuriweho na benshi.
Guhindura nyir’umutungo , collapsed
Iyo habayeho ihererekanya ry’umutungo utimukanwa ku mpamvu iyo ari yo yose ibayeho hagati mu mwaka w’isoresha, uweguriwe umutungo utimukanwa abarirwa umusoro uhereye igihe ihererekanya ryabereye.
Ishingiro ry’umusoro ku mutungo utimukanwa , collapsed
Umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa hashingiwe kuri ibi bikurikira: Umusoro ku nyubako: Ubarwa hashingiwe ku gaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo Ubuso ku butaka: ubarwa hashingiwe ku bipimo by’ubutaka bibarirwa kuri metero kare.
Igipimo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa , collapsed
Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa hakurikijwe agaciro k’uwo mutungo n’icyo ugenewe gukoreshwa (urugero: ahagenewe guturwa, ubucuruzi, inganda). Igipimo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa cyashyizweho ku buryo bukurikira:
Hagati ya zeru n’amafaranga y’u Rwanda 80 kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka. Inyubako n’ikibanza byagenewe guturwamo: Bisoreshwa ku gipimo cya 0,5% by’agaciro ku isoko k’icyo kibanza n’inyubako. Inyubako n’ikibanza byagenewe ubucuruzi: Bisoreshwa ku gipimo cya 0,3% by’agaciro ku isoko k’icyo kibanza n’inyubako.